Mwarakoze cyane abo twabanye muri imurika bumenyi ryitwa(Open day) iki ni igikorwa ngaruka mwaka mu ishuri ryacu aho abanyeshuri biga ubumenyi ngiro(TVET trades) berekana ibyo bamenye mu buryo bwo kugaragariza abandi ibyiza byo kwiga ubumenyi ngiro iyi ikaba ari gahunda yashyizwe na RTB(Rwanda Tvet Board) ishinzwe ibigo by’amashuri yigisha ubumenyi ngiro mu rwego rwo kwiteza imbere binyuze mu kwihangira imirimo.
Iki gikorwa cyatangiye ku isaha ya saa tatu(9:00 AM) gisozwa ku isaha ya saa saba nigice(13:30) herekanywe ubumenyi ngiro butandukanye harimo abiga ubwubatsi,ibijyanye na ikoranabuhanga(software development),ibijyanye no gufotora(Multimedia) ndetse na amashanyarazi na gukora ibikoresha bya ikoranabuhanga(Electonic)
Uyu munsi wabaye ku itariki ya 10/02/2024 uhuzwa ni na isurwa ry’abanyeshuri ubwo ababyeyi bari baje gusura abana babo mu kigo cyacu uwo munsi wo uba buri cyumweru cya kabiri gitangira ukwezi.